Bafunzwe bakekwaho guta ibendera ry'igihugu mu bwiherero- Imvaho

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Sun, 04/24/2016 - 00:29

Abantu batatu bafunzwe bakurikiranweho kujugunya mu bwiherero ibendera ry’igihugu ryo ku ishuri ribanza rya Nyantunda, riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura, akagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel avuga ko abo bantu bakomeje gukorwaho iperereza kuko hari amagambo atari meza bavuze mbere y’uko iryo bendera ribura.

Kudahuza ubwoko biracyari imbogamizi ku bifuza kurushingana

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Sun, 04/24/2016 - 00:25

 

(Inkuru y'ikinyamakuru Umuseke)

 

Kigali- Mu giterane, gihuza abanyamadini batandukanye mu matorero biyemeje gusengera igihugu Rev Past. Antoine Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw’abana bashaka kubana ngo kuko badahuje ubwoko, avuga ko umuzi w’amacakubiri ukwiye kurandurwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye.

Rev. Past Rutayisire Antoine

Birengagije kwishyura aborozi ikusanyirizo ry'amata rirafunga

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Sat, 04/23/2016 - 23:58

 

  Inkuru yo mu Imvaho nshya 

 

Abaturage bo muri Gatonde mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, baravuga ko ikusanyirizo ry’amata bakoreshaga ryahagaze gukora ndetse ngo ryanasize rinambuye bamwe mu barigemuriraga amata.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugunga iri kusanirizo ry’amata ryubatsemo, buvuga ko gufungwa kwaryo kwatewe n’amata yabaye make ndetse n’imicungire mibi ryagize.

Malaria yongeye kwibasira imijyi n'ibyaro

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Sat, 04/23/2016 - 23:51

 

Abaganga batandukanye hirya no hino mu bitaro n'ibigo nderabuzima, bavuga ko indwara ya malaria ikomeza kugenda ikaza umurego. Aba baganga bavuga ko hamwe biterwa n’uko usanga abaturage batagikurikiza inama bahabwa mu kwirinda malaria. Ku rundi ruhande, abaturage nabo bemeze ko baramutse bakajije ingamba bashobora kwirinda iyi ndwara. 

U RWANDA MU BIHUGU BIVUGWAHO KUBANGAMIRA ITANGAZAMAKURU

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Sat, 04/23/2016 - 23:46

 

 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga mpuzamahanga rw’abanyamakuru ( Reporters sans frontières pour la liberté dela presse), bugaragaza ko U Rwanda ruza mu b’imbere mu bihugu bitihanganira itangazamakuru ; kuko mu gihe Finlande iza ku mwanya wa mbere mu bihugu biha uburenganzira busesuye Itangazamakuru, U Rwanda ruza ku mwanya w’161 k’urutonde rw’ibihugu 180.

Muri Rubavu abana batangiye kwanga ishuri

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Mon, 04/18/2016 - 21:51

 

Zimwe mu mpamvu ababyeyi b’ i Rubavu batanga ku kibazo cy’abana bata ishuri ngo ni: Gusoroma icyayi, kwikorera amabuye n’imicanga byo kubaka amazu, kwambutsa ibicuruzwa byambuka umupaka magendu...

Karumuhunzi Epimac utuye mu Murenge wa Kanama mu Kagali ka Mahoko aganira n’Izuba Rirashe atanga urugero ku mwana we w’imyaka 15 wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.

RUBAVU: ABATUYE AHAZUBAKWA IKIBUGA CY’INDEGE BAKOMEJE GUTAKAMBA

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Mon, 04/18/2016 - 21:30

 

Nzarama yagize ati” Habura iminsi 2 ngo Perezida adusure bahise bahamagara abantu bose bafite ibibazo by’ingurane babasaba nimero z’amakonti ngo babahe amafaranga, ariko na n’ubu nta yo turabona, ubanza ari umutego bari baduteze ngo tutaza kugeza ikibazo cyacu ku mukuru w’igihugu”.

Abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege i Rubavu bavuga ko bakomeje guhezwa mu gihirahiro nyuma y’aho bamwe muri bo bahawe ingurane abandi ntibayibone.

Aba baturage bavuga ko bahora bizezwa ko bazishyurwa vuba ariko iminsi bahawe yagera ntibabone amafaranga ya bo.

Mu Rwanda ntibarabasha guhinga ibirayi bihagije abanyarwanda

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Mon, 04/18/2016 - 21:22

 

IMPUNGENGE KU MBUTO Y’IBIRAYI

Makumyabili ku  ijana (20%) y’imbuto y’ibirayi bikenewe mu gihugu, niyo yonyine Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) gifitiye ubushobozi bwo kwitunganyiriza . Hakaba hari icyuho cya 80% cy’imbuto y’ibirayi ikenewe mu gihugu .

Ibyo bikaba bishobora gutuma abahinzi b’ibirayi Babura imbuto, biti ihi se bakabona imbuto ku giciro gihanitse. Ikilo cy’imbuto y’ibirayi, hari aho kiboneka ku mafaranga 480.

Mu majyaruguru y'u Rwanda hongeye kumvikana urusaku rw'imbunda

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Mon, 04/18/2016 - 21:14

Hari mu gihe cya saa sita z’ijoro, ubwo abakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bateye agacentre k’ubucuruzi ka Kabumba gaherereye m’umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu bitwaje intwaro. Amasasu yumvikanye yangije inyubako y’umurenge wa Sacco Turahumurijwe, bivugwa ko bashakaga kwiba ndetse n’inyubako z’abaturage zagiye zigerwaho n’amasasu.

TWIBUKE DUHARANIRA KUBAHO

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Wed, 04/06/2016 - 23:36

Uyu mwaka ku ncuro ya 22 abanyarwanda baribuka itsembabwoko ryo muri 1994. Abana bavutse icyo gihe ubu bagize imyaka 22, bari muri kaminuza ndetse bamwe banubatse ingo. Bamwe bari mu gihugu abandi bari hanze yacyo ku mpamvu zinyuranye. Amateka ya génocide bayigishwa nk'abandi bose kuko batayahagazeho. Benshi bibaza uko byari bimeze icyo gihe, uko byatangiye n'uko byarangiye. Ikiruta byose ariko muri iki gihe, ni ukumenya uko bizagenda niba tutize kwibuka  duharanira kubaho kandi kubaho ni ukubana.

Pages

Subscribe to www.all-together.org RSS