You are here

U RWANDA RUCIYE IKINYARWANDA MU MASHURI

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Wed, 08/10/2016 - 16:32

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kohereza-intumwa-muri-espagne-gushakisha-uwarwibye-miliyoni-370

 

REB yasabye abarimu kwirinda kuvuga Ikinyarwanda ku mashuri

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 09:50' na Emma-Marie Umurerwa

AddThis Sharing Buttons
Share to FacebookShare to TwitterShare to GmailShare to LinkedIn

 

 
 

:

 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyasabye abarimu kwirinda kuvuga izindi ndimi zitari Icyongereza mu mashuri no mu mbago z’ibigo by’amashuri, bityo n’abanyeshuri bakaboneraho.

 

 

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi 19 y’abarimu bahugura abandi mu kwigisha Icyongereza(Mentors), amahugurwa yabereye mu ishuri rya Tumba College of Technology.

Yagize ati “Mugende mushyireho umuhigo wo kuvuga Icyongereza igihe cyose muri mu ishuri no mu mbago z’ishuri kugirango ibyo mwigiye hano bitazaba amasigaracyicaro, kandi mutoze abana kwimenyereza kukivuga. Wenda igihe batashye iwabo kuko ababyeyi baba batakizi bakaba bavuga Ikinyarwanda, ariko baje mu ishuri bakumva ko rwa rurimi ari ikintu cyo kwitoza nkuko yakwitoza andi masomo.”

Yakomeje avuga ko ibi bitavuze guha akato Ikinyarwanda, ahubwo ngo gikwiye kuvugwa mu mwanya cyagenewe gusa.

Gasana avuga ko imbogamizi za bamwe zo kuba batazi kuvuga Icyongereza zidakwiye kuba urwitwazo ahubwo bakwiye kuvuga n’amakosa bagakosorana ngo kuko bigishijwe ikibonezamvugo, ubu icyo bakwiye kwihatira ari ukumva ndetse no kuvuga.

Ati “Mutinyuke muvuge, niyo mwavuga amakosa bagenzi banyu bazajya babakosora kuko ururimi ruza iyo umuntu atinyutse kuruvuga.”

Niba mwarimu atazi kuvuga Icyongereza, umunyeshuri we byifashe bite?

Mu gusubiza iki kibazo, umuyobozi wa REB yavuze ko hakiri urugendo, ariko hari byinshi byakozwe kugirango mwarimu amenye Icyongereza kuva mu mwaka wa 2009 ubwo Igifaransa cyasimburwaga n’Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ati “Nta kindi gitangaza twakora kugirango umwarimu utazi Icyongereza mu gitondo bucye yakimenye. Icyo dukora ni ukugerageza kukibigisha kuko icyo utazi mu burezi ukimenya ari uko wakize, kandi uko twari tumeze muri 2009 iyi gahunda igishyirwaho ndahamya ko atari ko tumeze uyu munsi. Intambwe iragenda iterwa kandi ni ibintu bituraje ishinga kubona abarimu basobanukiwe ururimi bigishamo kuko intwaro ya mbere ya mwarimu ni ururimi.”

‘Ntitwanga kuvuga Icyongereza, ahubwo ntitukizi’

Abarimu batandukanye baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyo REB ivuga byumvikana, ariko kandi ngo bafite imbogamizi.

Umwe muri bo yagize ati “Nta wanze kuvuga Icyongereza, ahubwo inzitizi abenshi dufite nuko tuzi ikibonezamvugo ariko kuvuga bikatugora. Twumva rero amahugurwa nk’aya agiye aba kenshi byadufasha.”

Izindi mbogamizi aba barimu bagaragaragaje ni izijyanye n’amasaha menshi bakora, kandi batayehemberwa. REB ikaba ivuga ko iki kibazo kizwi kandi batangiye kugikemura.

Mineduc ku bufatanye na Kaminuza ya Hartford muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yashyizeho gahunda izamara imyaka 10 yiswe ‘Rwandan Teacher Education Program (RTEP’ aho abarimu bo muri iyo kaminuza baza guhugura abarimu bo mu Rwanda ku bijyanye n’imivugire, imyigishirize, gukemura amakimbirane hamwe n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2014, abarimu bahugura abandi ‘Mentors’ bagera kuri 720 bamaze guhugurwa mu gihugu hose.

Gasana Janvier, Umuyobozi wa REB

Amahugurwa yitabiriwe n'abarimu bagera kuri 500

Abarimu bavuga ko kutavuga Icyongereza ari uko batakizi

Abarimu batandukanye mu mahugurwa

emma@igihe.rw

Akarere: