You are here

Umunyapolitiki w'umurundi wahoze ari n'umunyamakuru yiciwe iwe mu rugo

Nkubito's picture
Byanditswe na Nkubito tariki Wed, 07/13/2016 - 21:25

Burundi:Hafsa Mossi wari umudepite muri EALA yishwe arashwe

Yanditswe kuya 13-07-2016 saa 14:41' na Emmanuel Kanamugire

AddThis Sharing Buttons

41

 

 

 

Hafsa Mossi wigeze kuba umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi akaba na Minisitiri yarasiwe hafi y’urugo rwe mu mujyi wa Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Mossi yiciwe mu gace ka Gihosha isaa yine n’igice za mu gitondo arashwe n’abantu babiri bari bari mu mudoka.

Mossi yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru aba n’umuvugizi wa guverinoma hagati y’umwaka wa 2005-2007, akaba kuri ubu yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Mossi yari umurwanashyaka mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.Kugeza ubu iperereza ku rupfu rwe riracyakorwa nk’uko inzego zishinzwe umutekano zibitangaza.

Kuva imvururu za politiki zaduka mu Burundi umwaka ushize, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamaza muri manda ya gatatu,abayobozi bakuru mu gisirikare cya leta bamaze kwicwa ari benshi.

Akarere: